Ukuri mumuryango plz...

  • NSHIMIYUMWUNGELI Antoine Marie Zacharie
  • urwenya
Ukuri mumuryango plz...

Umunsi umwe mu gihugu gishishikariza abantu kubyara abana benshi (hamwe ubyara bakaguhemba kubera ko bafite abaturage bake cyangwa bashaje/ population vielle) hari hateguwe gahunda yo guhemba umuryango (family) waba ufite abana 14.

Ni uko hakaba umuryango umwe wari ifite abana 13, umugabo amaze kumva iryo tangazo yibuka ko yari yarabyaye umwana hanze niko kwegera umugore we amusobanurira yitonze ko yari yarabimuhishe ariko ko byaba byiza agiye kuzana uwo mwana kugira ngo babashe kwegukana ibyo bihembo byari byateganyijwe dore ko byari binatubutse.

Umugore aramwemerera umugabo anyarukira hirya kuzana wa mwana ; akimugeza imuhira ariko, ngo ajye kureba asanga mu rugo hasigaye abana 2 gusa, niko guhita abaza umugore ati “Abandi bana ubatumye he ko ubona amasaha y’irushanwa yegereje ?” Nyamugore niko kumusubiza ati “Burya wabaye ukiva hano ugiye gushaka uwo mwana wawe, ba bana bandi nabo ba se baba basesekaye hano baje kubatwara ngo babajyane mu irushanwa.”

Umugabo arumirwa !

uburenganzira bwose bw'uru rubuga bwihariwe na Nshimiyumwungeri Antoine Marie Zacharie © 2014 -  Hébergé par Overblog