NI NDE UZI ICYO SE W'UMUKOBWA YABWIYE UMUKOBWA WE MBERE HO UMUNSI UMWE NGO ARONGORWE?

  • NSHIMIYUMWUNGELI Antoine Marie Zacharie
  • STUTUS - ADVICES
NI NDE UZI ICYO SE W'UMUKOBWA YABWIYE UMUKOBWA WE MBERE HO UMUNSI UMWE NGO ARONGORWE?

Yaramubwiye ati
Mukobwa wanjye rero , ejo nzaba nujuje inzozi zanjye kuko uzava
muri uru rugo ugasanga umugabo wakunze maze nawe ugatangira kuzuza izawe !
Kuva mu bwana bwawe , nakureze neza ku bw'impuhwe
z'Imana ariko mbere y'uko utaha ku mugabo, hari ibintu bike nshaka kukubwira ku kubana
n'umugabo no kubaka urugo muri rusange:

1.Uribuka witegura kurangiza amashuri yawe ?
Waraje nguha
amafaranga yo kwishyura , ariko
n'ubwo ari njye wayaguhaye , ntabwo ayo mafaranga yari
ayanjye.
Ndabizi ko
watekerezaga ko ari njye wakwishyuriraga , ariko ukuri ni uko nta kintu nari mfite ahubwo mama wawe ni we wayampaga kuko ari we washoboraga kuyabona.
Yashoboraga kuba yayakwihera ubwe ariko kubera ukuntu yanyubahaga
yahitagamo kuyampa kugira ngo nyaguhe !!
Nawe rero uzigane mama wawe ushyigikire (utere
inkunga) umugabo wawe.
Hari igihe ibihe bihindika ibyo umugabo agerageje byose bikanga maze bigatuma
acanganyukirwa (yibaza icyo
akora n'icyo areka ). Iyo byagenze gutyo rero, muri
we aba afite ubwoba ko utakongera kumuha agaciro kubera ko yaguye hasi ( nta
kintu afite ) kandi abagore benshi babipfa n'abagabo. Icyo rero ni cyo gihe
cyo kumuba hafi no
kumuhumuriza ukamugaragariza ko nta cyo abuze akigufite!!!
Inzira nziza yo kwereka umugabo wawe ko umukunda ni
ukumwubaha, mwaba muri mu rugo cyangwa mu ruhame.
Hari igihe mushobora
gushwana cyangwa
kugira icyo mutumvikanaho ,
ariko hamwe n'ibyo uko by agenda kose ujye umwereka
ko umwubaha.

2.Uribuka wa munsi nabwiraga mama wawe nabi?
Yakoze iki ?
Yaracecetse.
Uribuka se wa munsi
na we yambwiraga nabi ? Nakoze iki ? Nanjye naracecetse. Mukobwa wanjye rero, nawe uzige guceceka rimwe na rimwe mu gihe umugabo
wawe azaba yarakaye. Iyo umuntu umwe mu rugo ashyushye ( agiye
hejuru ) undi agomba gukonja
( kujya hasi ) kuko iyo bose bavugiye hejuru nta bworoherane burimo ni ho ibibazo bitangira !!
Ikintu cya mbere ugomba kumenya ku mugabo wawe ni
IBIRYO AKUNDA, yaba akunda indyo nyinshi zitandukanye na byo
ukabimenya.
Ntukajye umubaza ngo ngutegurire iki , ahubwo ujye
ubimutegurira nyine kuko ubizi.

3.Ndagira ngo kandi nkumenyeshe ko hari umunsi Mama wawe
yamfashe ndi gukinisha
ukuboko k'undi mugore. Nari nagize
irari ariko nta na
rimwe nari naciye inyuma mama wawe. Amaze kutubona
ntiyigeze arwana n'uwo mugore cyangwa se ngo batongane ahubwo
yahise yigendera nk' aho atabibonye. Icyo gihe natinye
gusubira mu rugo kuko natinyaga ko
hari bwake umuriro , ariko ubwo nageraga mu rugo ntacyo yigeze ambwira ahubwo
yanyakiriye neza nk'ibisanzwe , ampa amazi yo gukaraba ibirenge ndetse
ampa n'ibyo kurya. Mbonye ukuntu nta cyahindutse kandi nzi neza ko ndi mu makosa nari nkwiriye guhanwa, numvise umutima wanjye unshinja icyaha
ntangira kumusaba imbabazi.
Kuva uwo munsi nahise mbicikaho kandi sinongeye
kureba umugore w'abandi ngo numve murarikiye.
Ubwo se iyo aza gutongana n'uwo mugore, bakarwana cyangwa njye nagera mu rugo akantuka
byari kugenda bite? Wenda nari
kumuhunga kubera umujinya nkirukankira kuri wa mugore maze ibyanjye na mama wawe bikarangirira aho.

Rero mwnawajye, rimwe na rimwe guceceka
( kutihutira kuvuga) bizana igisubizo kurusha gutsimbarara no gushaka kurwana !!

Ugomba kwibagirwa ibitabo by'urukundo
wasomaga ufite imyaka 21 ndetse na films romantiques z'abahinde n'abanyamerika
wakundaga kureba kuko urugo rwawe atari kuriya rugomba
kumera. Ubuzima bw'urugo
butandukanye cyane na biriya babeshya mu mafilms cyangwa mu matomans kuko biba ari ikinamico.

4.Ikintu cya nyuma nshaka kukubwira ni iki ngiki:
Uribuka uko
wavutse ? Nyuma y'ubukwe bwanjye na mama wawe ubuzima bwacu bwari
bukomeye cyane kuko mu rwego two kunyunganira mama wawe yakoraga akazi ahantu habiri. Nanjye nari mfite akazi ariko ni jye watahaga mbere nkagera mu rugo saa kumi n'ebyiri, mama wawe we akahagera saa mbiri z'ijoro yarushye.
Ariko n'ubwo yabaga yarushye atyo, iyo twageraga mu buriri
ntiyangaga kumpa ibiryo byanjye bya nijoro yitwaje ko yinaniriwe ahubwo na we yabigiragamo uruhare, kandi uko ni ko wavutse !!
Ntuzigere na rimwe ugira akamenyero ko kwima umugabo wawe ibiryo bye bya
nijoro kuko iyo ubimwimye cyangwa akabona ubimuha utabyitayeho atangira gukeka ko waba wabiririye ahandi. Uzabe umugore mwiza mwana wanjye, maze uzahore uri umukobwa wa papa !!.
Nihagira ibibazo ugirana n'umugabo wawe kandi uzakore uko ushoboye kose ube ari wowe ugaragaza mbere ubushake bwo kubikemura kuko nta cyo umugore yashaka ngo kimunanire.
Uzirinde inshuti mbi z' abagore mwana wanjye ahubwo uzashake ubucuti ku bagore biyubaha babanye neza n'abagabo babo ndetse bakaba bakungura ubwenge bwubaka aho kukoshya ngo bagusubize hasi. Umugabo wawe najya a know it's ibimubangamiye ntugahangane na we ahubwo ujye umufasha biveho burundu cyangwa umusobanurire ku buryo mubigiraho imyumvire imwe.
Ntuzigere na rimwe wibuza amahirwe yo kuganiriza umugabo wawe igihe bishoboka kuko kuganira ari yo nkingi ya mwamba ishoboza abashakanye kureba mu cyerekezo kimwe.
Urugo rwiza ntirupfa kwizana mwana wanjye ahubwo ruza iyo buri wese mu bashakanye amenye ibyo mugenzi we yanga akabimurinda akamenya n'ibyo akunda akabimuhata.
UZAGIRE URUGO RUHIRE MWANA WANJYE.

Niba wumva ari byiza byoherereze abagore bose n'abakobwa b'inshuti zawe bageze igihe cyo gushaka

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
uburenganzira bwose bw'uru rubuga bwihariwe na Nshimiyumwungeri Antoine Marie Zacharie © 2014 -  Hébergé par Overblog