MUBUZIMA NI URUKUNDO IBINDI ISAHA NISAHA BIRAZA

  • NSHIMIYUMWUNGELI Antoine Marie Zacharie
  • STUTUS - ADVICES
MUBUZIMA NI URUKUNDO IBINDI ISAHA NISAHA BIRAZA

Umuhungu w'umucyene yakunze umukobwa w'umukire atinya kubimubwira, umunsi umwe umuhungu arihangana arabimubwira umukobwa aramusubiza ati umva, umushahara uhembwa uhwanye n'amafaranga nkoresha kumunsi ubwo urumva nakundana n'umukene nkawe. Genda ushake incakarafu nkawe ngewe sindi kurwego rwawe.
Umuhungu biramubabaza ariko nyine arihangana kuko
ntakundi yari kugira. Hashize imyaka 10, baza guhurira muri super
market, baramenyana umukobwa atangira kumwiyemeraho nanone ati: Ubu narashatse mfite umugabo w'umukire uhembwa million imwe ku kwezi umusore abyumvishe amarira atangira kumubunga mumaso, bakiraho, umugabo wa wamukobwa aba araje, aramusuhuza ati burya naha ujya uhaza, nibwo abwiye umugorewe ati Cherie uyu niwe boss wanjye ni nawe njya nkubwira waretse gushaka kubera ko yakunze umukobwa we ntiyamukunda arakomeza ati kandi ngo yamwangiye ko yari umucyene.

Isomo: MUBUZIMA NI URUKUNDO IBINDI ISAHA NISAHA BIRAZA,
KANDI NTAWABIVUKANYE NDETSE NO GUPFA NTAWE BIZAHEREKEZA

uburenganzira bwose bw'uru rubuga bwihariwe na Nshimiyumwungeri Antoine Marie Zacharie © 2014 -  Hébergé par Overblog