Ijambo ryanyuma ry'umukire Job Steve

  • NSHIMIYUMWUNGELI Antoine Marie Zacharie
  • STUTUS - ADVICES
Ijambo ryanyuma ry'umukire Job Steve

Steve Jobs, yari umugabo w'umuherwe ku isi
ndetse yari ahanganye n'abandi baherwe
barimo na Bill Gates. Niwe washinze uruganda
rwa Apple rukora mudasobwa z'igitangaza
ndetse n'ibindi bihebuje birimo za iPhone. Uyu
mugabo wishwe na Cancer muri 2011, mbere
yo gupfa hari amagambo akomeye yavuze
nshaka ko nawe usoma kandi ukayatekerezaho.
Yagize ati:
Nabashije kugera ku gasongero k'ubukire mu
bushabitsi bwo kuri iyi si. Mu maso y'abandi,
ubuzima bwanjye bugaragara nk'ubusendereye
mo intsinzi nyamara ubu mfite ibyishimo bicye
muri njye, ariko ubukire bwanjye nicyo
kimenyetso cyonyine kigaragaza indorerwamo
y'ubuzima ndeberwamo.
Muri aka kanya, aho ndyamye ku gitanda
cy'abarwayi nsubije amaso inyuma ntekereza ku
buzima bwanjye, mbonye ko uko nemerwaga
cyane n'abantu ndetse naterwaga ishema
n'ubukire, bihindutse ubusa bikaba ntacyo
bikimaze imbere y'urupfu rurimo kungera
amajanja.
Ubu nibwo mbashije kumenya ko mu gihe
dushaka ubukire buhagije buzadufa kubaho
neza mu gihe cy'ubuzima bwacu bwose, hari
ibindi dukwiye gushakisha bidafite aho bihuriye
n'ubukire...
Ibyo bigomba kuba ari ibintu bifite agaciro
kurushaho... Wenda imibanire n'abandi, kwita
ku nzozi zo mu buto bwawe... Gukunda abandi
no kumenya kubitaho... Kwiruka ubutitsa ku
bukire ntugire ikindi witaho, icyo bizagufasha
gusa ni ukuguhindura igisenzegeri nk'uko
nanjye meze uku.
Imana yaduhaye ibyumviro ngo tubashe kumva
urukundo mu mutima wa buri wese, aho
gutwarwa n'ubukire butuma tubona ibitari byo.
Ubukire nabashije kubona mu buzima bwanjye,
ubu sinabasha kubuzana ahangaha ndi, icyo
mbasha kuhazana ni ibyo nibuka nazaniwe
n'urukundo. Ubwo nibwo bukire nyabwo
buzagukurikira, bukaguha imbaraga kandi
bukakubera urumuri...
Urukundo rushobora kugenda ibihumbi byinshi
by'ibilometero, nta mupaka rugira. Jya aho
ushaka kujya, gera ku byo wifuza kugeraho,
byose biri mu mutima wawe kandi biri mu
biganza byawe.
Ni ubuhe buriri buhenze kurusha ubundi ku
isi? Ni uburiri buryamyeho indembe kuko
ntiwabona ayo wishyura undi muntu ngo
ahakuryamire wowe ubyuke uri mutaraga.
Ushobora kubona amafaranga uhemba
umushoferi uzajya ugutwara mu modoka yawe,
ushobora kubona uwo ukoresha akaguhesha
kubona amafranga, ariko ntiwabasha kubona
uwo wikoreza uburwayi bwawe!
Ibintu wataye byose ushobora kubibona, ariko
hari ikintu kimwe kitajya cyongera kuboneka
iyo cyabuze, icyo ni UBUZIMA... Kunda
umuryango wawe, kunda umufasha wawe,
kunda inshuti zawe nawe wiyiteho kandi
ubereho gushimisha abandi...

Niba ubikunze kora SHARE ubisangize n'abandi!!!!!!!!!!!

uburenganzira bwose bw'uru rubuga bwihariwe na Nshimiyumwungeri Antoine Marie Zacharie © 2014 -  Hébergé par Overblog