Impamvu eshanu udakwiriye kuryamana n’umusore mukundana

  • NSHIMIYUMWUNGELI Antoine Marie Zacharie
  • STUTUS - ADVICES
Impamvu eshanu udakwiriye kuryamana n’umusore mukundana

(Inkuru igenewe abakobwa)

Abagore bafite abagabo
basobanukiwe ko gutera akabariro ku rugo ari
ikimenyetso cyo kwereka umugabo ko
umukunda kandi umwitaho. Ni uburyo bwo
kugaragarizanya amarangamutima hagati
y’abashakanye.

Kuryamana n’umusore
mukundana bishobora kwangiza ubuzima bwa
we wowe ukeka ko uri kubaka urukundo
n’icyizere hagati yanyu, kugaragarizanya
amarangamutima n’izindi mpamvu zinyuranye
zibigutera.

Impamvu 6 udakwiriye kuryamana n’umusore
mukundana:

1.Iyo umusore akunze umukobwa ashiturwa
n’ubwiza , imico myiza n’ibindi byiza bimuranga. Ariko hari ikindi cy’ingezi aba afitiye amatsiko.
Ahora yibaza uko byagenda muryamanye. Uko
guhorana amatsiko bihora bimugurumanamo,
bigatuma ahora ategerezanyije amatsiko
n’amashyushyu igihe n’umunsi muzahuza
imibiri.
Umusore iyo amaze kukubona uko uteye,
agaciro yaguhaga karagabanuka
Iyo rero muryamanye mutarashinga urugo, ya matsiko no kumva akwifuje cyane birayoyoka.
Icyari kimuraje ishinga yarakibonye ntakindi kiba
kikimuteye amatsiko no kukugirira ubwuzu
bwinshi. Byarimba akaguhindura igikoresho cyo
kujya yimara ipfa ejo ukazumva ngo yishakiye
undi mukobwa.

2.Iyo uryamanye n’umusore mukundana ariko
mutarabana agufata nk’umuntu woroshye kandi
ufite agaciro gake.

Umusore ashobora gukoresha
amaye menshi ngo muryamane , akukumvisha
ko aribwo azamenya ko umukunda n’ibindi
binyoma ariko umunsi wamuhaye ku ibanga rya
gikobwa nibwo uzabona ko agaciro yaguhaga
kagabanutse byarimba urukundo rwanyu
rukanarangirira aho.

3.Niba ushaka kubaka umubano ukomeye hagati
yawe n’umusore mukundana, icyiza ni uko
mwashingira ku rukundo kuruta uko ushingira
ku mibonano mpuzabitsina.

Iyo umubano wanyu ushingiye kuguhuza ibitsina
nturamba, icyaza cyose cyawuhubanganya .
Mumenye birammbuye, mugirane ibihe byiza ,
mufatanye muri binshi n’ibindi bikorwa
by’urukundo.

Imibonano mpuzabitsina izaza ari
igice gishimangira urukundo rwanyu mu gihe
cyabyo.

4.Iyo uryamanye n’umusore mukundana,
hanyuma mugatandukana usigarana igikomere
ku mutima. Uhora wishinja kutamenya gufata
icyemezo, kuba yaragufashe nk’igikoresho cye
cyo kwishimisha,..

Bishobora kukugiraho ingaruka
mu rukundo rwawe rw’ahazaza, ukumva
uzinutswe abasore kandi ari wowe wabyiteye.

Kuryamana n’umusore mugahita mutandukana
bitera igikomere

5.Mu ngaruka nyinshi zo kwihutira kuryamana
n’umusore mukundana harimo no kwandura
Sida. Nubwo mukundana ntuzi uko ubuzima bwe
buhagaze kuburyo wamwizere 100%. Ugiye
kumbwira uti tuzajya dukoresha agakingirizo.
Yego simbyanze ariko muzagakoresha inshuro
zingahe? Muzashiduka mwarabaye nk’umugabo
n’umugore. Uretse nibyo agakingirizo
ntigakuraho icyaha. Mu madini yose bigisha ko
gusambana ari icyaha. Mu mategeko icumi
y’Imana(Ku bayemera) , Ntugasambane naryo
ririmo.
Turetse n’ibyo se nta bagenzi bawe urabona
batwaye inda bazitewe n’abasore bari inshuti
zabo bakabihakana?
Ingaruka zo kwishora mu mibonano
mpuzabitsina imburagihe n’abasore ni nyinshi.

Ibi si ihame. Ufite ubwenge kandi uratekereza.
Hitamo igikwiriye cyazatuma ubuzima bwawe
bw’ejo hazaza buba bwiza nkuko uhora
ubyifuza. Si ibintu byikora ariko biraharanirwa.
Gukora nkibyo abandi bakora cyangwa
kutameya gufata icyemezo n’umurongo
ngenderwaho bishobora kukubyarira ingaruka
nyinshi kandi mbi. Niba kandi ugiye kubikora
banza utekereze unapime ku munzani ingaruka
mbi ushobora guhuriramo nazo .

uburenganzira bwose bw'uru rubuga bwihariwe na Nshimiyumwungeri Antoine Marie Zacharie © 2014 -  Hébergé par Overblog