NAKURIKIYE AMAFARANGA NONE BINKOZEHO!

  • NSHIMIYUMWUNGELI Antoine Marie Zacharie
  • STUTUS - ADVICES
NAKURIKIYE AMAFARANGA NONE BINKOZEHO!

Ndi umubyeyi w’umwana umwe maze imyaka itatu gusa nkoze ubukwe n’umugabo narangiwe na mukuru wanjye, ndamusanga ndeka uwo nakundaga none ibyo maze kubonera muri urwo rugo bihora iteka binyibutsa umusore nahemukiye kandi yarankudaga ngo nkurikiye umugabo ufite amafaranga.

Muri 2010 nibwo mukuru wanjye yatangiye kujya ampatira gukundana n’umusore wari inshuti yabo bari baziranye bajyana kurangura mu mahanga kuko bose ari abacuruzi. Mu by’ukuri numvaga ntakunda uwo musore kuko nari nsanzwe mfite undi twakundanaga ariko icyo gihe twese twari tukiga nta n’umwe urabona ubuzima. Mukuru wanjye yamfatanije n’abandi bo mu muryango bakajya banca intege bakambwira ngo ndakuze nzarangiza ishuri nkeneye umugabo kandi ko uwo musore dukundana atazarangiza ishuri ngo ashakishe ubuzima ahite abona ubushobozi. Nageze aho nanjye numva koko ari byo ko ngomba gukundana n’uwo musore wamaze gufatisha ubuzima tukazahita twibanira ubwo nzaba ndangije kaminuza.

Muri 2012 twakoze ubukwe bwiza rwose nk’umuntu wari ufite agafaranga , tukiva mu kwezi kwa buki hamwe umuntu aba atangiye kugenda amenya ingeso mbi n’inziza baba barahishanye bakirambagizanya, umugabo aza kubona wa musore twakundanaga yampamagaye arankubita ngo natangiye kumuca inyuma, ankubita ku ntebe mererwa nabi ku buryo inda nari ntwite yaje kuvamo. Kuva uwo munsi nahise numva nanze umugabo urunuka, ubu mfite ikibazo kuko ntagishaka uwo mugabo turi kumwe nubwo dufitanye umwana ukiri muto utaruzuza umwaka.

Namuregeye kwa mukuru wanjye kuko aribo baduhuje ibyo biba iby’ubusa none ubu nabuze icyo nakora ngo mu rugo rwacu haboneke amahoro kuko ndaremerewe bikabije, yewe nubwo wumva dukize sinshobora no kugura umwenda kuko yanyirenza ngo ndi kwangiza, wa munezero narinzi ko nzabonera mu mafaranga ntawo nabonye, ahubwo wahindutse amarira gusa.

Ni irihe somo ukuye kuruyu mudamu?

Hero 26/07/2015 02:55

ahubwo urarenzwe none utangiye kuvuga ko wa muzinutswe ahubwo bakwitegure igiye gutesha umugabo umutwe

Marie 27/07/2015 08:43

Mr Hero, uyu mudamu kandi avuga ko ariwe sha urimo guteshwa umutwe! gusa wenda twavuga ko we atari azi ivcyo ashaka kuko hagati yumugabo na cash ntawuzi ngo niki ashyize imbere!

uburenganzira bwose bw'uru rubuga bwihariwe na Nshimiyumwungeri Antoine Marie Zacharie © 2014 -  Hébergé par Overblog