Ese koko ngo ibiremwa bidasanzwe (Aliens) byaba byarahozeho mu isezerano rya kera?

  • NSHIMIYUMWUNGELI Antoine Marie Zacharie
Ibiremwa bidasanzwe! Alliens

Ibiremwa bidasanzwe! Alliens

Aliens, ibimanuka, cyangwa ibivajuru ni kimwe mu bibazo bihangayikishije isi muri iki gihe.Abashakashatsi batandukanye ntibagoheka mu gushaka kumenya byinshi kuri ibi biremwa. Bamwe mu bantu bagiye baganira n’ikinyamakuru IRIBA dukesha iyi nkuru, bavuga ko ibi ari ibimenyetso bigaragaza ko isi igiye kurangira gusa Dr.Mathias TWAHIRWA, umwalimu mu ishuri rikuru rya Bibiliya ry’itorero ADEPR, avuga ko biriya biremwa bidakwiye kugirwaho impaka kuko na mbere hose byahozeho mu isezerano rya kera.

Uyu mudogiteri mu byerekeye Tewolojiya akomeza avuga ko ibi biremwa bigaragara ko byahozeho kandi ko biva mu kirere kuko ngo bigaragara ko byigeze no gusanga abakobwa b’abantu bikabafata ku ngufu ndetse bikabatera inda bakanabyarana abana nabyo bikaba byaritwaga abamalayika babi.

Si uyu gusa kandi uvuga kuri iyi ngingo kuko hari n’izindi mpuguke mu bijyanye na Tewoloji nka Peter Musisi, aho nawe yemeza ko ibi biremwa bidasanzwe byahozeho no mu isezerano rya kera.Uyu mu Pasiteri  akomeza avuga ko  mu gihe cya Noah hariho abantu barebare bitwaga Abanaki nkuko biboneka mu gitabo cyo  Kubara 13:33’’ kandi twabonyemo abantu barerabare banini, Bakomotse mu bantu barebare banini,twibonaga tubamezeho nk’inzige nabo bakabona tumeze nkazo.’’
Pastor Musisi yagarutse kuri pyramide(mpandeshatu) zo mu gihugu cya Misiri,aho avuga ko zubatswe n’abantu nkuko Bibiliya ibivuga gusa ibikoresho byazubatse bikaba bitaziwe inkomoko,iki kikaba cyaba ikimenyetso simusiga ko izi pyramids zubatswe ku nkunga y’abadayimoni aribo abiki gihe bagereranya na Aliens.

 

ref: http://www.isange.com/ese-koko-ngo-ibiremwa-bidasanzwe-aliens-byaba-byarahozeho-mu-isezerano-rya-kera/

uburenganzira bwose bw'uru rubuga bwihariwe na Nshimiyumwungeri Antoine Marie Zacharie © 2014 -  Hébergé par Overblog